Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Mu ijoro ryakeye hakinwaga imikino ya Uefa Champions League aho amakipe yatunguwe ku buryo bukomeye cyane ndetse birangira mu mukino wari utegerejwe barcelona yongeye kugayika.
Imikino yakinwaga mu ijoro ryakeye ikipe ya Tottenham yatsinzwe ibitego 2-0 mu mukino waberaga mu gihugu cya Portugal aho ikipe y’umutoza Antonio Conte yari yabukereye igatsindwa na Sporting Lisbon yo mu gihugu cya Portugal dore ko yatsinzwe ibitego 2 mu minota 4 isoza umukino bituma igaruka mu Bwongereza yimyiza imoso.
Ku rundi ruhande mu mukino wari ukomeye cyane wahuzaga ikipe ya Liverpool yari yakiriye ikipe ya Ajax Amsterdam yo mu Buholandi ndetse uyu mukino wari ukomeye ku mpande zombi amakipe yatakanye karahava.
Umukinnnyi Mo Salah utaherukahga gutsinda igitego yafunguriye Liverpool amazamu gusa nyuma gato birangira iki gitego cyishyuwe biza gutegereza mu minota ya nyuma Liverpool yongera kubona igitego cya kabiri ku gitego cyatsinzwe na myugariro Joel Matip.
Umukino w’umunsi wari wahuruje Isi yose wahuzaga ikipe ya FC Barcelona ku kibuga Ariyanz Arena yakirwaga mu rugo n’ikipe Bayern Munich gusa ntabwo Barcelona yabashije kwikura mu nzara za Bayern kuko yatsinzwe ibitego 2-0 maze itaha yimyiza imoso.
Kuva mu mwaka wa 2015 ikipe ya Barcelona ntabwo irashobora kongera gutsinda ikipe ya Bayern Munich ndetse mu mikino 8 iheruka guhuza aya makipe yombi ikipe ya Bayern Munich yatsinze Barcelona ibitego 28.