Nta mwiza wabuze inenge muri Amerika ikibazo cyo kubona amazi meza ni ingorabahizi bigeze aho abaturage bagiye kujya boga ariko babumbye iminwa

Mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika haravugwa ikibazo cyo kubura amazi meza cyane cyane muri Leta ya Mississippi hashyira mu Majyepfo y’iki gihugu ndetse ngo ibi biraterwa n’imyuzure yangije ibikorwa remezo muri aka gace.

Magingo aya hashize iminsi ikabakaba muri ine muri Leta ya Mississipi itarangwamo amazi ndetse nahaboneka ngo aranduye kuburyo ndengakamere.

Nyamara magingo aya inzego za Leta ziracyarimo kurwana ngo zishakishe umuti urambye wo guhashya iki kibazo.

CNN yo yatangaje ko muri iyi minsi abaturage benshi muri iyi Leta bahora imbere y’inzu z’ubucuruzi bashakisha uburyo bagura amazi yo kunywa ariko ameze neza.

Kuva mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka abaturage basabwe kunywa amazi yabo atetse birinda ko ayoherezwa n’inganda bayakoresha kuko ngo arimo imyanda ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo.

Aho amazi akibasha kugera, naho abaturage basabwe kwitonda mu gihe boga kuko ashobora kubatera indwara bityo bagirwa inama yo koga aya mazi ariko babumbye iminwa kugirango atabatera uburwayi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO