Nta rugendo rutagira iherezo cyera kabaye Bwiza yasoje uruzinduko rwe muri Kenya

Umuhanzi Bwiza nyuma yo gusohora amashusho y’indirimbo yise exchange yasoje uruzinduko yagiriraga mu gihugu cya Kenya aho yari yaragiye kumenyekanisha ibihangano bye mu bitangazamakuru binyuranye muri iki gihugu.

Abenshi basigaye bamwitirira Bwiza bwa Mashira bwa Gahindiro budashira irora n’irongorwa nyuma yo kuvugwaho inkuru zitandukanye y’uko haba hari amashusho ye amugaragaza ari gukora imibonano mpuzabitsina bikaza kurangira ayo mashusho atagiye hanze.

Bwiza yahise atangira media tour mu gihugu cya Kenya aho yasuye ibitangazamakuru binyuranye biteza imbere ibihangano by’abahanzi muri icyo gihugu aho yahise ashyira hanze indirimbo ye yise exchange.

Nk’uko bigaragara kuri gahunda ye yari yashyize ahagaragara mbere yo guhaguruka mu Rwanda byari biteganijwe ko asoreza uru rugendo rwe ku gitangazamakuru gikomeye muri Africa kizwi nka Trace Music Tv ikorera mu gihugu cya Kenya.

Ku munsi wo kuwa kabiri mu gitondo nibwo yasuye Trace Africa Tv mu kiganiro cya mugitondo kitwa The breakfast gikorwa n’ abanyamakuru bafite izina rikomeye mu gihugu cya Kenya.

Bwiza yasuye n’ibindi bitangazamakuru byo muri Kenya haba iby’amashuusho ndetse ndetse n’amaradiyo.

Biteganijwe ko Bwiza ahita agaruka mu Rwanda agakomeza ibikorwa bye bitandukanye kuri ubu afite indirimbo shya yitwa exchange.




Bwiza yasoje urugendo rwe yakoreraga mu gihugu cya Kenya

Fungura hano urebe indirimbo nshya ya Bwiza yitwa Exchange

Dore kimwe mu biganiro bwiza yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru byo mu gihugu cya Kenya

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO