Nta rugo rutagira umuyobozi Amavubi nayo yabonye Kapiteni mushya

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Carlos Alos yatoranyije Meddy Kagere ukina mu ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya tanzania kuba ariwe ugomba kuba umuyobozi w’abakinnyi (Kapiteni) mu rugendo rwo gushakisha itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kigomba kubera mu Cote d’ivoire umwaka utaha.

Umutoza w’Amavubi yemeje ko Salomon Nirisarike ariwe mwungiriza wa mbere wa Kagere naho Djabel Manishimwe yabaye uwa 2.

Amavubi arakina na Mozambique ejo tariki ya 2 Kamena muri Afurika y’Epfo hanyuma yerekeze muri Senegal kuwa 7 Kamena.

Ubwo umutoza Carlos Alós yahamagaraga ikipe y’igihugu azifashisha mu mikino 2 ya mbere yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire, ntabwo yahamagaye kapiteni w’Amavubi,Haruna Niyonzima ndetse n’umwungiriza we Jacques Tuyisenge ariyo mpamvu hatowe Kagere.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yatangaje ko azahitamo kapiteni agendeye ku bunararibonye ndetse n’imikino umukinnyi yakiniye ikipe y’igihugu, aha hakiyongeraho ko hagomba kuba harimo n’umukinnyi ukina mu Rwanda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO