Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Nyuma y’aho Kanye West yandikiye amamgambo kuri Instagram ye agaragaza ko umuryango w’ba Kardashian ukomeje kumushyira kure y’abana be muramukazi we Khole Kardashian nawe yahise afata iyambere atangira kurengera mukuru we Kim Kardashian.
Kanye West mu minsi mike itambutse yatangaje ko muramukazi we Khole Kardashian afite uruhare rukomeye mu gutuma atabasha kubonana n’abana yabyaranye na Mukuru we Kim Kardashian.
Kugeza ubu Kanye West yabyaranye na Kim Kardashian abana bagera kuri bane harimo North w’imyaka 9, Saint w’imyaka 6, Chicago w’imyaka 4, hamwe na Psalm w’imyaka 3.
Nubwo Kanye West yagaragaje ko Khole Kardashian afite uruhare rukomeye mu kuba atabasha kubonana n’abana be undi nawe yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga maze atangira kurengera mukuru we Kim.
Mu magambo ye Khole yagize ati: Ye, ndagukunda, ntabwo nifuza nifuza kukorera ibi ku mbuga nkoranyambaga gusa wowe ukomeje gushyira ibintu hano.
Uri Papa w’abishwa banjye ndetse ndimo kugerageza kukubaha rero rekeraho gukoresha umuryango wacu mu gihe wifuza kugira ibyo witarutsa.
Kanye West yatangaje ko atigeze atumirwa mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umwana we ubwo ibirori byari byabereye Chicago ndetse ibi yabihuje n’uburyo akunda kubuzwa uburenganzira ku bana be.
Khole Kardashian yakomeje atangariza Kanye West ko mu bykuri aho abana be bari ahazi ndetse amwibutsa ko nta mpamvu habaho isabykuru zitandukanye z’abana be ndetse ngo umunsi umwe ubwo azahindura ibitekerezo ku byo atekereza ngo azahabwa ikaze mu birori bitandukanye by’abana be.
Ibi biravugwa kandi mu gihe mu minsi ishize Kanye west yasabye imbabazi uwahoze ari umjugore we kim Kardashian ngo amaubabarire ku bihe bibi yamunyijijemo bijyanye n’amagambo yatangarizaga ku mbuga Nkoranyambaga asebya Kim Kardashian.
Khole Kardashian yongeye kurengera mukuru we Kim ku bijyanye n’abana be aho muramu we Kanye West amushinja kugira uruhare mu kuba adahabwa uburenganzira ku bana be