Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Nyuma yo kwegukana igikombe cy’Isi ku ikipe y’igihugu ya Argentine yagombaga kujya ku cyerekana iwabo ndetse iki gihe abafana barenga Miliyoni 5 bari babukereye bose bari mu murwa mukuru wa Argentine ndetse icyatunguranye ni umugore waje yambaye uko yavutse muri uyu muhango.
Ubwo ikipe y’igihugu ya Argentine yageraga mu murwa mukuru wa Argentine abafana bari uruhuri aho barengaga Miliyoni 5 ndetse ntabwo byari gushoboka ko abakinnyi barangajwe imbere na Lionel Messi baza kwigaragariza aba bafana ahubwo byasabye ko hakoreshwa indege ikazengurukana iki gikombe umujyi wose bakimurikira abafana batahwemye kubaba hafi.
Nyamara muri aba bafana harimo umufana waje yambaye uko yavutse ndetse abenshi batangarira uyu muhango n’uburyo witabiriwe.
Perezida wa Argentine kandi nawe yafashe umwanya maze ashimira abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Argentine babashije guhesha ishema igihugu cye ndetse bashimira bikomeye Lionel Messi wabashije kwitwara neza agatungurana.
Ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye igikombe cy’Isi ku cyumweru gishize kuwa 18 Ukuboza 2022 nyuma yo gutsinda kuri Penaliti ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.
Umufana yaje yambaye uko yavutse