Ntabwo namubabarira! Chris Rock yavuze ko adashobora kubabarira Will Smith wamwandagaje imbere y’uruhuri rw’abantu

Umunyarwenya ukomeye cyane Chris Rock ubwo yari I London yatangaje ko adashobora kubabarira Will Smith wamukubitiye urushyi mu mbaga nya mwinshi y’abantu.
Ntabwo uyu munyarwenya Chris Rock yigeze atangaza byinshi ku buryo yakubiswemo ndetse nta numwe wari uzi icyo atekereza kuri Will Smith wamwadukiriye akamukubita urushyi mu buryo undi atari yiteguye.
Mu mezi 5 atambutse nibwo icyamamare muri Filimi Will Smith yafashe umwanzuro wo gukubitira urushyi umunyarwenya Chris Rock mu birori bya Oscar Awards 2022 ndetse imbarutso y’ibi byose ni uko Chris Rock yateye urwenya ku mugore wa Will Smith
Will Smith yagaragaye mu minsi ishize asaba imbabazi Chris Rock ndetse agaragaza ko yicuza bikomeye ndetse asobanura ko yifuza ubwiyunge hagati ye n’uwo yakubise.
Bwana Chris Rock yageze aho aramaramaza asobanura ko atifuza kwiyunga na Will Smith ndetse avuga ko adashobora kumubabarira.
Chris Rock avuga ko nubwo Will Smith yasohoye amashusho gusa ngom ntabwo yakwizera neza ko ibyo yavuze byamuvuye ku mutima bityo rero ahamya ko atakwiyunga nawe cyangwa ngo amubabarire.