Ntabwo twayikamira mu kitoze! Ghana yazize urw’abagabo itsindwa na Portugal bigoranye

Mu mukino watangiye ku munsi w’ejo ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba ikipe y’igihugu ya Ghana yakinnye umukino mwiza nubwo byarangiye itsinzwe na Portugal bigoranye ku bitego 3-2 byose byabonetse mu gice cya Kabiri cy’umukino.

Ikipe y’igihugu ya Ghana niyo kipe rukumbi ya Afurika yabashije nibura gutsinda ibitego 2 mu gikombe cy’Isi nubwo nayo byarangiye itsinzwe.

Ikipe y’igihugu ya Portugal yabonye igitego cya Mbere ku munota wa 65 w’umukino aho iki gitego cyatsinzwe na kuzigenza Cristiano Ronaldo kuri penaliti.

Nyuma y’aho ikipe ya Ghana yaje kwishyura iki gitego gitsinzwe na Andre Ayou Dede icyakora ntabwo byaguye neza iyi kipe kuko yahise itsindwa ibitego 2 umusibirizo.

Ubwo ikipe y’igihugu ya Portugal yari imaze kwizera ibitego 3 byayo ikipe y’igihugu ya Ghana yongeye kubona igitego cya Kabiri ku makosa yakozwe na myugariro usanzwe ukina muri Manchester City witwa Joao Canselo.

Mbere gato y’uko umukino urangira ikipe y’igihugu ya Ghana yongeye kubona amahirwe biherewe n’umuzamu ariko ntibayabyaza umusaruro maze umukino urangira ari ibitego 3 bya Portugal kuri 2 bya Ghana.





Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO