Ntabwo ubumenyi bwe bugerwa ku mashyi kuko ubu Adil yabonye impamyabumenyi imwemerera gutoza muri CAF Champions League

Umutoza wa APR FC Adil Mohammed Erradi yamaze kubona ibyangombwa aho ubu yemerewe gutoza mu mikino mpuzamahanga harimo uwo agomba gutangira atoza umukino wa Monastir.

Ni nyuma y’igihe atemerewe gutoza imikino mpuzamahanga yaba CAF Champions League cyangwa CAF Confederations Cup kuko atari afite ibyangombwa byuzuye bisabwa.

APR FC igomba gukina na Monastir mu mikino y’amajonjora ya CAF Champions League, kuri Stade ya Huye ndetse uyu mukino umutoza Adil Erradi agomba kwitoza.

Biteganywa ko umutoza mukuru mu mikino Nyafurika agomba kuba afite License A itangwa na CAF cyangwa License y’ikirenga.

Adil Erradi Mohammed ukomoka muri Maroc byavugwaga ko afite License A yatanzwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA), ariko CAF iza kugaragaza ko afite UEFA Advanced Diploma.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO