Ntabwo umukinnyi wacu agurishwa FC Barcelona yihanangirije Manchester United yifuza umukinnyi wayo

Ikipe ikomeye mu gihugu cya Espagne ariyo FC Barcelona yamaze kwihanangiriza ikipe ya Manchester United yifuza bikomeye umukinnyi wayo ariwe Frenkie de Jong.
Mu minsi ishize mu bitangazamakuru bitandukanye byandikirwa ku mugabane w’I Burayi byakunze gutangaza ko ikipe ya Manchester ikomeje kwiruka inyuma y’umukinnyi ukomoka mu Buhorandi ukinira Fc Barcelona ariwe Frankie de Jong aho ngo iyi kipe yari yemeye gutanga agera kuri miliyoni 65 z’amayero gusa ikipe ya FC Barcelona yamaze kubitera utwatsi itangaza ko uwo mukinnyi atagurishwa.
Frenkie de Jong yageze muri Barcelona mu 2019 avuye muri Ajax,ndetse yaguzwe agera muri miliyoni 65 z’amayero ndetse asinya amasezerano agera ku myaka 5.
Gusa kuri ubu uyu mukinnyi akomeje kwifuzwa bikomeye n’umutoza mushya w’ikipe ya Manchester United ariwe Erik Ten Hag wifuza kubaka iyi kipe igasubirana igitinyiro cyayo nk’uko byahoze.
Umuyobozi mukuru wa Barcelona Joan Laporta yavuze ko abizi ko De Jong afite amakipe menshi amushaka,gusa yemeje ko batifuza kumugurisha.