Ntabwo nigeze ngurisha Nyababyeyi ngo mbone kwamamara - Kansiime

Umunyarwenyakazi ukomoka mu gihugu cya Uganda Anne Kansiime, yatanaje ko hari abagikomeza kumuharabika ko yagurishije Nyababyeyi kugira ngo agere ku bwamamare afite kugeza ubu.

Anne Kansiime wagarukaga ku mpamvu zitera kubura urubyaro kwe mu gihe yari mu kiganiro na Massawe Japanni usanzwe ukorera imwe muri radio zo mu gihugu cya Uganda, yahishuye ko kumva ababigarukaho cyane birushaho kumutera intimba.

Kansiime avuga ko ibyo akunze kumva abantu bamuvugaho ari uko yatanze igitambo cyo kuba umubyeyi ashakisha kwamamara.

Yagize ati: “Hari abantu bageragezaga kugaragaza impamvu zateye kutabyarana n’uwahoze ari umugabo wanjye Gerald Ojok.”


Gerald Ojok wahoze ari umugabo wa Anne Kansiime bagatandukana batabyaranye

Yongeraho ko uretse wenda ko ibyo abo bantu bavuga ari ibinyoma, asanzwe afite Nyababyeyi ikora neza, gusa wenda ikibura ari uko ntarabibereka.

Kansiime yongeyeho ko abamushinja kuba yarayigurishije kugira ngo akunde yamamare, nabo yazabarangira aho bagurisha izabo nabo bakamamara nk’uko namamaye.

Mu busanzwe Anne Kansiime asanzwe azwi mu kiganiro gica kuri Televiziyo ya NTV Uganda cyitwa ‘Don’t Mess With Kansiime’, aho aherutse no kugaragara mu marushanwa mashya ya East African Got Talent ku nshuro yayo ya mbere, ayayoboye.


Anne Kansiime arikumwe n’inshuti ye nshya Skylanta yasimbuje Gerald Ojok

Anne Kansiime kuri ubu ahatanye mu bihembo bya ‘Kids’ Choice Awards’ igiye kuba ku nshuro ya 33 muri uyu mwaka, ahatanye mu cyiciro cy’Umunyafurika ukunzwe n’abantu bingeri zose, aho ibi bihembo bisanzwe bitangirwa I Los Angeles ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi ni bimwe mu bihembo bikomeye cyane, aho itangwa ry’ibi bihembo binyura kuri Televiziyo ya Nickelodeon, NickToons ndetse na MTV Base.


Kansiime ahatanye mu bihembo bya ’Kids’ Choice Awards’

Kuri ubu Anne Kansiime akunze kugaragara arikumwe n’inshuti ye nshya ‘Skylanta’ bameranye neza muri iki gihe, dore ko ariwe yahise yishumbusha akimara gutandukana n’uwahoze ari umugabo we Gerald Ojok.

Anne Kansiime na Skylanta kugeza magingo aya nta mwana baribaruka, ari nayo mpamvu bakomeje gushinja uyu munyarwenyakazi ko nta kabuza ashobora kuba atabyara.


Kansiime aherutse kwerekana Skylanta mu muryango we

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO