"Ntago ntonesha Marina na Queen Cha nkuko babivuga...barashoboye..." Bad Rama

Umuyobozi wa the Mane Bad Rama ntiyemeranya n’abavuga ko afite itonesha mu bahanzi bakorera mu nzu itunganya umuziki ya The Mane, aho bavuga ko yita gusa ku bahanzikazi barimo Queen Cha na Marina kurusha abandi bayibarizwamo.

Mupenda Ramadhan uyobora The Mane aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa 19 Mutarama 2020, yavuze ko adatonesha abahanzi ahubwo avuga ko hari igihe usanga barutana ubushobozi.

agira ati:

"Marina na Queen cha bafite ubushobozi bwigaragaza kurusha abandi si itoneshwa…"

Ibi byagarutsweho bitewe n’uko hari igihe bamwe mu bahanzi bari bagize iyi label ya The Mane binubiraga ko harimo itoneshwa rya bamwe muri iyi nzu.

Nubwo Safi ndetse na Jay Polly batigeze berura ngo bavuge ko iki ari kimwe mu cyabavanye muri The Mane, bo bemezaga ko hari ibitarakozwe bemeranyije mu masezerano.

Iyi mvugo uwayumva wese yahita yumva neza ko ibyaribyo byose hari bamwe bitawe kurusha abandi ubwo hari abataka nyamara abandi nta kibazo na kimwe bafite.

Iri toneshwa rivugwa muri The Mane, Bad Rama avuga ko hari amasezerano buri muhanzi uri The Mane bagiranye, harimo gukorerwa indirimbo 6 mu mwaka, aho ebyiri muri ziba zingomba kuba mpuzamahanga.

Mu gusobanura ibi, Bad Rama yavuze ko burya ubushobozi bw’umuhanzi bugaragarira mu bintu byinshi birimo n’uko ubanye n’abandi, mu gutanga urugero yavuze ko hari n’abamuramutsa, bamubaza uko yaramutse nabyo bigira icyo byongera.

Benshi bavuga ko Queen Cha na Marina bafashwe neza cyane muri iyi nzu itunganya umuziki ya The Mane, ari nayo mpamvu yatumye bamwe mu bahanzi bagaragara ko bari bakuru muriyi label bigumuye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO