Ntakibazo mfitanye na Kagere Meddie - Umutoza wa Simba

Umutoza mukuru wa Simba Sport Club Sven Vandenbroeck yatangaje ko ntakibazo afitanye na rutahizamu w’Umunyarwanda Kagere Meddie nyuma yuko hakwirakwiye amakuru avuga ko uyu musore yashwanye n’umutoza we.

Ku munsi w’ejo tariki 2 Nzeri 2020 nibwo ku mbuga nkoranyambaga z’ibinyamakuru bimwe na bimwe byo muri Tanzania byashyize hanze ifoto ya Kagere Meddie afite ibikapu ndetse ari ku kibuga k’indege ameze nk’umuntu ugiye gufata rutema ikirere.

Ubuyobozi bwa Simba bwabihakanye buvuga ko iriya foto yakwirakwiye ari ku kibuga k’indege ari iyo mu gihe yaraje mu Rwanda mu biruhuko mu kwezi gushize.
Ibi byabaye nyuma yuko umutoza ndetse n’ubuyobozi bwa Simba bukoranye ikiganiro n’itangazamakuru maze umutoza w’iyi kipe Sven bamubaza niba nta bibazo afitanye n’uyu munyarwanda umaze umwaka umwe akinira Simba, avuga ko ntabyo.

“Sinshobora gutakaza imbaraga zanjye mvuga ku bintu ntazi aho byaturutse. Njyewe ntakibazo mfitanye na Kagere kandi nawe ntakibazo amfiteho.” Sven aganira n’itangazamakuru.

Ubwo aherutse kuganira na Genesis Tv, Meddie Kagere yavuze ko nta kipe nimwe aravugana nayo mu Rwanda, nubwo ari kumvikana mu bitangazamakuru bivugwa ko azakinira APR Fc mu mwaka utaha w’imikino.

Kagere Meddie arikumwe na Sven umutoza we muri Simba

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO