Melody yakoze indirimbo arayisoza biri LIVE kuri Social Media ze

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody mu muziki, yakoze ibitamenyerewe na benshi mu bahanzi akora indirimbo imbonankubone ’LIVE’ abafana be bamureba kugeza ayisoje.

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 22 Werurwe 2020, nibwo Melody yakoze agashya ubwo yararikiraga abafana be ku mbuga nkoranyambaga kubana nawe agakora indirimbo ikarinda isohoka muri studio babireba.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bruce Melody yagize ati: “Mu kanya saa kumi n’imwe n’igice, ndajyana na team muri Recording Studio dutangire indirimbo mubireba live, ndetse duhita tunayisohora byose mubireba, Turabereka ibintu byose dukore beat,twandike, dufate amajwi (record),dukore mix & mastering, dukore cover, tuyisohore byose mubireba TWAGIYEEE!”

Nyuma yo kubivuga, Bruce Melody yaje kubahiriza aya masaha, maze saa 5:30 z’umugoroba agaragara Live kuri YouTube, Instagram ndetse na Twitter yaje gukoreshwa nyuma.

Amagana yabakurikiraga uko uyu muhanzi yakoraga iyi ndirimbo imbonankubone, bashimye cyane urwego agezeho mu miririmbire ye, neza benshi bashimagiza ubuhanga afite budashidikanwaho.

Bruce Melody yanyuzagamo akabaza abafana be izina bumva iyi ndirimbo yaza kuba ifite, maze benshi baza guhuriza kuri ‘BYARANZE’ ariko akungamo avuga ko HENZAPU (Hands Up) ariyo igarukamo cyane, nuko baza kwemeza ko iryo zina rizava muri aya mazina yombi.

Mu butumwa buri muri iyi ndirimbo, Bruce yifuzaga kugaragaza ibibazo biriho muri iki gihe birimo na Coronavirusi, ariko akavuga ko atifuza ko iri jambo ryaza kuza mu magambo agize iyi ndirimbo kuko yemezaga ko na nyuma y’iki cyorezo iyi ndirimbo yo izaba igihari.
Bruce Melody ubwo yararikumwe n’ikipe ye ngari bari gukora iyi ndirimbo imbonankubone

Nubwo ataje kurangiza kuyikora abafana be bamureba bitewe n’ingamba leta yahise ishyiraho zo gufunga amazu mu masaha atarenze saa tatu z’ijoro, yasezeranyije abafana be ko azayisoza ari nayo mpamvu yasohotse nyuma y’iminsi ibiri.

Amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo nshya ya Bruce Melody, aba agira ati: “Dore mpora naniwe, ntago nananiranye, ntanubwo ninaniwe, kandi sinibagiwe ngo nte umutwe by’iki gihe, ngume mu mpita gihe, ijoro ribara uwariraye, njya mbabona bayagaye… nta musaza ushuka I Nigga…”

Byinshi mu byasabwe n’abafana ba Bruce Melody kuri niyi ndirimbo yakoze bihera amaso, harimo no kuba izina ‘Munyakazi’ bamuhaye nk’akabyiniriro ritaza kuburamo,nuko nawe yubahiriza icyifuzo cyabo yongeramo iri zina muri iyi ndirimbo.

Bruce Melody yatangiranye iyi ndirimbo n’umu producer ukiri muto wize ku ishuri ryo ku Nyundo witwa Element (ELEEEH) ukorera muri studio yitwa Country Records.

Iyi ndirimbo ariko yaje gusozwa na producer Bob waje kwifashishwa muri Mixing na Mastering yayo, aho yumvikana nk’iri mu njyana ya Kinya-Trap.

Umva indirimbo nshya ya Bruce Melody yise ‘HENZAPU (Byaranze)’ :

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO