Ntaw’uvuma iritararenga Harmonize ari munzira zo gusubirana na Kajala amaze iminsi atakambira

Hashize igihe kitari gito Umuhanzi Harmonize uri mu beza muri Tanzania atakambira uwahoze ari umukunzi we Kajala, agaragaza ko umutima we ushengurwa no kuba atamufite mu buzima bwe,gusa magingo aya uyu muhanzi yaciye amarenga ko bashobora gusubira mu rukundo.

Harmonize yashyize ubutumwa hanze bwanyuze Kajala Frida amaze iminsi asaba ko basubirana, asobanura ko atari ubwo gusaba imbabazi ahubwo ari ishimwe.

Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga bwari kumwe n’ifoto ya Kajala, Harmonize yatangiye asa n’uca amarenga y’uko yamaze gusubirana na Kajala aho avuga ko habuze gato ngo amubure.

Uyu muhanzi yagize ati:”Ubu ntabwo ari ubutumwa bwo gusaba imbabazi! Ni ubw’ishimwe ku muntu habuze gato ngo mbure. Ubwo isi yose yavugaga ko bidashoboka, werekanye ko bishoboka urankunda n’ubwo nagutengushye.”

Harmonize amaze igihe atakamba ndetse asaba uwahoze ari umukunzi we ko yifuza ko basubirana.



Kajala wahoze ari umukunzi wa Harmonize

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO