Ntawe ukira asongwa Arsenal ivunikishije umukinnyi ukomeye ngenderwaho

Ikipe ya Arsenal yamaze gutangaza ko umukinnyi wayo ukomeye ariwe Kieran Tierney yamaze kugira ikibazo cy’imvune ubwo yari mju myitozo akina na bagenzi be.

Ikipe ya Arsenal y’umutoza Mikel Arteta ni ikipe ikomeje gukomeza ibimenyetso ko yifuza gutwara ibikombe bitandukanye nyuma yo kwiyubaka ku buryo bukomeye aho yabashije gusinyisha abakinnyi batandukanye barimo Zicenko,Gabriel Jesus, Fabio Viereira n’abandi batandukanye.

Gusa nubwo iyi kipe irimo kwitwara neza yamaze gutangaza ko umukinnyi wayo ngenderwaho ukina ku ruhande rw’inyuma kuri gatatu ariwe Tierney ko yamaze kuvunikira mu myitozo ubwo biteguraga ikipe ya Bournemouth bagomba gukina mu mpera z’iki cyumweru.

Kugeza uyu munsi ikipe ya Arsenal yicaye ku mwanya wa kabiri muri shampiyona aho ifite amanota 6 ikaba izigamye n’ibitego 4.

Ikipe ya Arsenal y’umutoza Mikel Arteta irimo gukora ibishioboka byose kugirango izabashe gusubira mu irushanwa rya UEFA Champions League aho iyi kipe iheruka muri iri rushanwa mu mwaka wa 2017 ku ngoma y’Umufaransa Arsene Wenger.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO