Ntawe upfa umunsi utaragera!Alex muyoboke ari mu byishimo nyuma yo kurokoka impanuka karahabutaka

Umushoramari mu bikorwa bijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda Alex Muyoboke akomeje amashimwe nyuma yo gutabarwa n’Imana mu mpanuka yakoranye na bagenzi be ubwo bari kumwe mu gihugu cya Uganda.

Ku masaha y’ejo nimugoroba Kuwa 5 Nzeri 2022,bwana Alex muyoboke na bagenzi be batatu bataramenyekana amazina bakoze impanuka ikomeye y’imodoka gusa babashije kuyirenga ari bazima.

Uyu mugabo mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye,Alex Muyoboke yagaragaje amafoto aho byagaragara ko imodoka ye yangiritse ku buryo bukomeye.

Gusa uyu mugabo yahamije ko yabonye Imana ikinga akaboko bakabasha kurokoka iyi mpanuka.

Muyoboke yagize ati ’’Nasohotsemo ndi muzima ndetse n’abo twari kumwe uko ari batatu, Naraye mbonye Imana bagenzi.’’

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO