Ntawe urata inkovu z’imiringa Manchester United ntabwo ikiri ikipe ya mbere ikunzwe muri USA

Amashitani atukura ntabwo akiri ikipe ya mbere ikunzwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika ahubwo ikipe mukeba ariyo Liverpool niyo yamaze kuba ikipe ikunzwe kurusha izindi muri USA.

Ibi byagaragaye mu bushakashatsi buherutse gukorwa na Morning Consult aho bwerekanye ko amashitani atukura yakuwe ku mwanya wa mbere mu gukundwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, nyuma y’imyaka myinshi iyoboye uru rutonde.

Ikipe ya Manchester United yakomeje kwigarurira imitima ya benshi ubwo yatozwaga n’umutoza ukomoka mu gihugu cya Ecosse ariwe Sir Alex Fugerson aho yamaze imyaka 26 atoza iyi kipe ndetse akabasha kubakamo ibigwi bikomeye cyane.

Liverpool niyo kipe ikunzwe muri USA kurusha izindi zose muri Premier League aho ikurikiwe n’iyi Manchester United, Abasaga 61% batoye bemeje ko Liverpool ariyo bakunda.

Man Utd yamaze gutakaza umwanya wa mbere nk’ikipe ikunzwe muri USA

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO