Ntawe usangira n’udakoramo cyera kabaye Ukraine yapfukamishije umujenerali ukomeye mu ngabo z’Uburusiya

Magingo aya Ukraine irimo kwikomanga ku gatuza aho yamaze gutangaza ko igisirikare cyayo cyafashe ndetse kigapfukamisha umwe mu basirikari bakomeye b’Uburusiya.

Byamaze gutangazwa ko Umunjenerali witwa Andrei Sychevoi yamaze gufatwa n’ingabo za Ukraine ndetse zikamwambika amapingu akanapfukama ndetse ngo yafatanwe n’izindi ngabo z’uburusiya.

Uyu mujenerali ngo yafatiwe mu gitero cyagabwe n’abarwanyi ba Ukraine mu karere ka Kharkiv gusa magingo aya ntacyo Uburusiya buratangaza kuri aya makuru.

Byakomeje kuvugwa ko bwana Sychevoi yakubiswe ndetse ngo agakomeretswa ndetse abandi basirikare nabo bafatanwe nawe bari mu maboko ya ukraine.

Iyi nkuru yatangajwe n’umunyamakuru wo muri Ukraine witwa Andrii Tsaplienko kuri Telegramu, avuga ko abasirikare b’igihugu cye bashoboye gutega agatego ingabo z’Uburusiya zo mu mutwe udasanzwe witwa Samara SZSHR.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO