Ntawe uvuma iritararenga Kanye West yongeye kwishimana na Irina Shayk ubwo bari mu birori bya London Fashion Week

Umuraperi Kanye West yongeye kwishimana n’umunyamideli ukomeye cyane Irina Shayk dore ko bakanyujijeho mu bihe bitambutse gusa nyuma umubano wabo ukazamo agatotsi bikaranira batandukanye.
Kanye West w’imyaka 45 y’amavuko yahobeye uwahoze ari umukunziwe Irina Shayk biratinda ubwo bari mu birori bya London Fashion Week
ku munsi w’ejo kuwa 26 Nzeli 2022 nibwo ikinyamakuru gikomeye cyane cyitwa Vogue cyashize hanze amashusho aagaragaza Kanye west arimo guhoberana n’umunyamideli bahoze bakundana ariwe Irna Shayk.
Ubwo aba bombi bahoberanaga umunyamideli Irna Shayk yabwiye Kanye West
ati:Ubu ndagufite
Uku kwiyunga kwabo bije nyuma y’aho aba bombi bahisemo guca mu nzira zitandukanye bagahitamo gutandukana mu mwaka ushize wa 2021 nyuma yo kumara amezi abiri bakundanyeho.
Nubwo aba bakundanyeho igihe gito gusa inkuru zijyanye n’umubano wabo zatangiye kuvugwa cyane mu myaka yatambutse bijyanye nuko bamenyanye mu myaka myinshi yatambutse nyuma bakaza gukundana nubwo bitarambye.
Mu mwaka ushize hari umwe mu bantu bahamije ko yakunze kubona cyane Kanye West na Irna ndetse aganira n’ikinyamakuru cyitwa E! News agira ati: Kanye West yatemberanaga na Irna ndetse Kanye yafotoraga cyane Irna amafoto ubutitsa nkabona bishimanye cyane.
Nyuma yo kumara amaze abiri gusa bakundana nyuma baje gutandukana ndetsde umuntu wa mbere wamenye aya makuru asyahawe na Kanye West yatangaje ko aba bombi batandukanye muri Kanama umwaka ushize.
Gusa hari ikinyamakuru cyacukumbuye gitangaza ko impamvu aba bombi batandukanye igirataraganya ngo ari uko Kanye yifuza kurera abana be barimo North West,w’imyaka 9, Saint West,w’imyaka 6, Chicago West,w’imyaka 4, and Psalm West, w’imyaka 3 aho aba bose yababyaranye na Kim Kardashian.
Amakuru kandi yizewe yatanzwe n’inshuti ya Kanye West avuga ko kugeza ubu Kanye atifuza kugira umuntu n’umwe bajya rukundo icyakora ngo arifuza kurera abana be.
Kanye West yongeye kwishimana na Irna Shayk nyuma yo gutandukana ubwo bari bamaranye amezi abiri gusa bakundana