Ntibavuga rumwe na ADEPR ku maturo..icyo bakwigira ku mahanga

Mu gihe Coronavirusi ikomeje guca ibintu muri iki gihe, amwe mu matorero agashyiraho uburyo bwo gutura, ku mbuga nkoranyambaga benshi bakomeje kunenga itorero rya ADEPR ko ritari rikwiye kuba ryaka amaturo mu gihe nk’iki ahubwo ryari rikwiye kuba riri gutekereza kubaribarizwamo batishoboye rikaba ryabafasha nkuko amwe mu matorero mu Bushimwa yabigenje.

Izi mpaka zakuruwe n’itangazo ryo ku wa 20 Werurwe 2020, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem risobanura uburyo bwo kwakira amaturo muri ibi bihe bidasanzwe.

Rigira riti “Nejejwe no kubandikira iyi baruwa ngira ngo mbagezeho uburyo bwo kwakira amaturo muri ibi bihe bidasanzwe Isi yose muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko duhanganye n’icyorezo cya Coronavirus.”

Rikomeza rigira riti “zimwe mu ngamba leta y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda harimo no guhagarika amateraniro y’abantu benshi, bityo mu rwego rwo korohereza abakirisitu gushyigikira umurimo w’Imana, mbandikiye iyi baruwa mbagezaho uburyo butatu bwatoranyijwe bwakwifashishwa”.

Ubwo buryo burimo gukoresha uburyo bw’umudiyakoni [agasanduku k’amaturo kaba mu rusengero. Gukoresha uburyo bwa konti yo muri Banki ya Paruwasi igahabwa abakiristu no gukoresha uburyo bwa Mobile Money na Airtel Money, itorero ry’akarere rigakoresha nimero rizahabwa n’ibiro bikuru, izo nimero zikamenyeshwa abakirisitu.

Amakuru agera kuri GENESISBIZZ avuga ko ubwo iki cyorezo cyatangiriraga mu Bushinwa, aho gutegereza amaturo ahubwo amatorero yo muri iki gihugu yafashe iya mbere mu kuba hafi bamwe mu bayoboke b’aya matorero batishoboye.

Umwe mu banyeshuri biga mu Bushinwa, iki cyorezo kikaba cyarateye ariho ari, yabwiye GENESISBIZZ uko byari byifashe mu gihe henshi muri iki gihugu bari mu kato kubera iki cyorezo.

Yagize ati “Itorero ryahise ryandika ibaruwa yo koherereza imiryango yacu imenyeshwa ko tutari twenyine itorero nk’umuryango rihari kudukomeza no kudufasha uko bishobotse mu gihe Coronavirusi yari igitangira Beijing, ubu amatorero yarakwirye gutekereza ku bacyene bajyaga baza mu rusengero akabafasha ahubwo ku bushobozi buhari, busanzwe bubitswe.”

Yakomeje agira ati “Inaha Itorero ahubwo ryahise risaba uburenganzira bwo gusohoka no kugemurira abantu baryo bababaye kuburyo abana bahawe mask, ufite ikibazo cy’inzara bamuhaye ibyo kurya. Kandi mu by’ukuri si uko ari abakire ni abamisiyoneri b’Abanyamerika, biragoye gukorera ivugabutumwa mu Bushinwa kuko wapfa kubona mu rusengero, usanga higanje mo abanyamahanga.”

Yunzemo ko amazu yaho ahenze kuko buri kwezi berekana bagaragaza imikoreshereze y’amaturo, aho usanga gukodesha hotel yo gusengeramo bitwara hafi 70% by’amaturo, ku buryo usanga kubona aho gusengera biba bihenze cyane.
Nubwo bimeze bityo ariko aba bakozi b’Imana ngo bahisemo gufasha abakiristo babo cyane.

Yagize ati “Sinzi niba ari discipline y’amatorero yacu, Umuco se cg Ikindi, buri wese yakwitekerereza. Icyo nemera cyo nuko gutura mu gihe nk’iki ntacyo bitwaye twatura kandi rwose muture mutange n’ibyacumi, ni inshingano zacu. Ariko si byiza ko Itorero ryacu rihita ryiyerekana ko ribishyize imbere kurusha ibindi byose bikorerwa mu rusengero harimwo n’intama zabo.”

Yasoje avuga ko nta na hamwe Bibiliya wasanga ivuga guhagarika gutamba no gutanga ituro, kuko n’Abisiraheli mu bunyage batambaga ibitambo. byanabasabye kwica umwana w’intama bawushyira mu nkomanyirizo z’amarembo yabo kugirango bavanywe muri Egiputa. Rwose sishyigikiye ko abakristo tugira konji mu gutanga iby’Imana muri iyi minsi.

Visi perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Mike Pence, aherutse guhamagarira abayoboke b’amadini gukomeza kuyafasha banatanga impano kuko yigomwe byinshi agahagarika imirimo muri iki gihe kandi abafatiye runini, nkuko The christianpost yabyanditse.

Naho umuvugabutumwa uzwi ku mazina ya Isaie Baho yabwiye Genesisbizz ko kubera ADEPR ari nini usanga amakuru yayo yihuta cyane, anakomoza ku ngingo y’amaturo.

Yagize ati “Burya Hatura uyafite, kandi niba abantu bakomeje guhembwa cg hari uburyo Imana irimo kubaha umugisha Kandi bakaba bemera icya cumi, ubuyobozi bw’itorero bugomba kubaha umurongo, cyane cyane ko n’Itorero naryo biri mu nshingano zaryo gufasha.”

Iki kemezo cy’itorero rya ADEPR cyakuruye impaka nyinshi cyane ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bagiye bagaragaza ko bitari bikwiye itorero mu bihe nk’ibi cyane ko umuntu atanga ituro hari icyo yinjije, muri iki gihe abantu batari gukora bitari bikwiye.

Bamporiki yanditse kuri Twitter ati “Mushumba wacu wa ADEPR, muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiye gutekereza uko abashumba batunga intama, kurusha ko intama zatunga abashumba, kuko nizo zifite intege nkeya. Mubyiteho aho mubona bishoboka, mufashe abakene bo mu itorero ryacu. Tumaze imyaka dutura mukore mu kigega.”

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yanenze amadini n’amatorero ashaka kungukira muri ibi bihe bya Coronavirus.

Ati “Muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ntabwo amadini n’amatorero yari akwiriye gushaka kubyungukiramo, asaba abayoboke bayo amaturo cyangwa icya cumi. Ahubwo ayo madini yari akwiriye gushaka uburyo yafasha abayoboke bayo batakibona ikibatunga kubera COVID-19.”

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO