Ntibisanzwe!! Perezida wa Brazil yarakajwe cyane no kuba umugore we yarahawe urukingo rwa koronavirusi

Perezida w’igihugu cya Brazil, Jair Bolsonaro ni umwe mu bakuru b’ibihugu bahakana ku mugaragara icyorezo cya koronavirusi ndetse yatangaje ko adashobora na rimwe gufata urukingo rwa koronavirusi, yavuze ko ni biba ngombwa azaba umuntu wa nyuma muri Brazil uzaruhabwa.

Gusa n’ubwo yatangaje ibi, umugore we yafashe umwanzuro wo kwemera guhabwa urukingo ndetse uyu mwanzuro ntiwashimishije perezida Bolsonaro habe na gato.

Michelle Bolsonaro, madamu wa perezida w’igihugu cya Brazil yahawe urukingo rwa koronavirusi ubwo aba bombi bari bitabiriye inama y’umuryango w’abibumbye yabereye i New York mbere y’uko aba bombi basubira mu gihugu cyabo.

Aba bombi bari bitabiriye inama ndetse perezida wa Brazil Jair Bolsonaro hamwe n’umugore we ntibari barakingiwe koronavirusi, iki gikorwa cyonyine gifatwa nko kurenga ku mategeko n’amabwiriza agenga ubuzima muri New York.

Mu kiganiro perezida wa Brazil Jair Bolsonaro yagiranye na Veja Magazine yagize ati ’’ Guhabwa urukingo ni amahitamo y’umuntu, Urugero umugore wanjye yahisemo kuruhabwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariko njye sinigeze ndufata.’’

Abantu benshi bagaye iki gikorwa madamu wa perezida Jair Bolsonaro yakoze aho bavuga ko ibyo yakoze bisa nko kwerekana ikizere gike afitiye inkingo zo mu gihugu cye cya Brazil.

Umwe mu ba Senateri bo muri Brazil witwa Randolfe Rodrigues yavuze ko ibyo madamu wa perezida yakoze ari ibikorwa bidakwiye.

Yakomeje agira ati ’’ Ibyo yakoze ni ugutesha agaciro inzego z’ubuzima zacu, ni ugutesha agaciro ubusugire bw’igihugu cyacu, ni ugutesha agaciro gahunda z’ubuzima twashyizeho nk’urwego rw’igihugu rushinzwe gukingira rumaze imyaka 30 rukora.’’

Senateri Omar Aziz, ukuriye komisiyo ishinzwe iperereza mu nteko ishingamategeko ya Brazil, nawe ntiyashimishijwe n’umwanzuro wa madamu wa perezida wa Brazil.

Avuga ku mwanzuro wafashwe na madamu wa perezida wa Brazil, yagize ati ’’Hagomba kugira umuntu umubwira ko inkingo batanga muri Leta zunze ubumwe za Amerika ari zimwe nk’izitangwa muri Brazil.’’ Ibi byavuzwe na Senateri Aziz mu kiganiro yagiranye na Merco Press.

Yakomeje agira ati ’’Yari kuba yarakingiwe ndetse bikagenda neza muri Brazil ndetse agatanga urugero kuri buri wese. Iyo bigenda gutyo twari kumubonamo igikorwa gikomeye cyo gukunda igihugu. ’’

Madamu wa Perezida asobanura impamvu yemeye gufata urukingo rw’icyorezo cya koronavirusi ariko akaruherwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika kandi no muri Brazil inkingo zihari, yasubije ati ’’Nemeye gufata urukingo muri Amerika nyuma y’uko umuganga wamfashaga kunsuzuma koronavirusi yansabye ko byaba byiza nemeye no guhabwa urukingo rwa koronavirusi.’’

Mu gihe perezida wa Brazil udakozwa ibyo kwikingiza koronavirusi yari mu rugendo i New York, abantu bane (4) mu bari bamuherekeje basanze baranduye icyorezo cya koronavirusi.

Muri abo harimo Minisitiri w’ubuzima Marcelo Queiroga, Umuhungu wa Perezida witwa Eduardo Bolsonaro, umuhanga mu icungamari wari mu ikipe ya perezida witwa Pedro Duarte Guimarães hamwe n’umudipolomate umwe wa Brazil utaratangajwe amazina.

Guimarães hamwe na Queiroga bo bamaze guhabwa inkingo zuzuye ndetse bavuga ko iyi myitwarire ya perezida wa Brazil, Jair Bolsonaro yo kwanga kwikingiza ishyira ubuzima bw’abanyagihugu mu kaga.

Amakuru dukesha urubuga rwa ’Globa Health’ avuga ko Brazil iri ku mwanya wa gatatu nk’igihugu cyibasiwe na koronavirusi kurusha ibindi ku isi aho gifite abamaze kandura iki cyorezo basaga 11,277,717.


Perezida wa Brazil, Jair Bolsonaro ni umwe mu bakuru b’ibihugu badakozwa gahunda yo kwikingiza.


N’ubwo adashyigikiye kwikingiza, Brazil ni igihugu cya gatatu cyibasiwe n’icyorezo cya koronavirusi ku rwego rw’isi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO