Ntibisanzwe! igitsina cy’umugabo cyafashe umurego iminsi itatu

  • by
  • 15/01/2020 saa 15:42

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Mexico, yajyanywe kwa muganga ikubagahu nyuma y’uko anyweye imiti imwongerera imbaraga mu gutera akabariro, biza gutera igitsina cye gufata umurego iminsi itatu yose.

Uyu mugabo ukomoka muri Mexico utarabashije kumenyekana amazina ye, byemejwe ko yafashe iyi miti mu gihe yiteguraga kubonana n’umugore w’imyaka mirongo itatu y’amavuko.

Umuti uyu mugabo yanyweye ni uwarusanzwe ukoreshwa mu kongera umusaruro w’ibimasa, waje gutuma ubugabo bwe bufata umurego iminsi itatu.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru La Republica, ibi byaje gutuma uyu mugabo abagwa, mu bitaro biri mu gace ka Reynosa, mu mujyi wegereye umupaka wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexico.

Umuganga wavuye uyu mugabo yabwiye iki kinyamakuru ko umurwayi we yanyweye imiti yonera imbaraga igitsina cye, dore ko yari yayiguze ahitwa ‘Veracruz’ mu Burasirazuba bw’igihugu cya Mexico.

Umwaka ushize mu kwezi ku Ukwakira mu Burasirazuba bw’I London, hari umugabo w’imyaka 38 witwa James Mudd wahuye n’ikibazo nk’iki acibwa bimwe mu bice bigize igitsina cye bitewe n’uburibwe bwinshi kubera iitsina cye cyari cyafashe umurego iminsi itatu yose.

Icyo gihe, uyu mugabo wo mu bwongereza yavuze ko atazi ukuntu yasobanura uburibwe yarafite, yasaga nk’aho byari bigeye guturika.

Gusa uyu mugabo yemeza ko nubwo aruko byamugendekeye, byanamusigiye inyungu, aho ubu ashobora gutera akabariro ijoro ryose atararuhuka na gato, ibi we yabyise ‘Agatangaza’.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO