Ntibisanzwe: umupira Maradona yatsindishije igitego cy’ikiganza mu gikombe cy’isi mu 1986 ugiye gutezwa cyamunara ibarirwa akayabo ka miliyoni z’ama Pound

Biragoye ko abakunzi ba ruhago bazibagirwa igitego Diego Maradona yatsinze n’ikiganza n’umusifuzi wacyemeye, uyu mupira ufatwa nka kimwe mu bintu bikomeye mu mateka y’isi ndetse biteganyijwe ko ugomba kubona uwegukana bitarenze tariki 16 Ugushyingo uyu mwaka.

Kugeza ubu, iyi ruhago bakinnye igiye gutezwa cyamunara y’agatubutse gasaga miliyoni hagati ya 2.5-3 z’ama Pound.

Ntawakwirengagiza ko uyu mupira ari kimwe mu bigize amateka akomeye muri ruhago ubwo Maradona yatsindaga igitego cye cya mbere akoresheje ikiganza, iki gitego cyikaba cyarabaye agashinguracumu kaje no guhesha Argentina kwegukana igikombe cy’isi kuko byatumye isezerera ubwongereza ku bitego 2-1.

Ibi Maradona yakoze ubundi ntibyemewe mu mukino w’umupira w’amaguru ndetse iyo bigaragaye ko watsinze ukoresheje ubushake ikiganza cyangwa ugakuramo umupira ukoresheje ikiganza cyangwa akaboko ku bushake uhabwa ikarita itukura, gusa we yabikoze mu mayeri kuburyo byavumbuwe nyuma amazi yarenze inkombe.

Mu mashusho yerekana Maradona ahabwa umupira wo mu kirere ageze mu rubuga rw’amahina akazamuka nk’ugiye gutera umutwe akawukubitaho ikiganza ukerekera mu nshundura, Argentina iba itsinze ityo.

Nyuma ibi byahesheje Argentina itike yo gukina umukino wa nyuma wayihuje n’Ubudage, birangira yegukanye igikombe cy’isi ku bitego 3-2 mu mukino wari ukurikiwe n’abasaga 2,394,031 ku isi wabereye muri Estadio Azteca, Mexico.

Uwari utunze uyu mupira wakinwe nyuma y’imyaka isaga 36 ni umusifuzi Ali Bin Nasser wayoboye uyu mukino mu minota 90 yose wavugishije isi kugeza n’ubu.

Uburyo Maradona yatsinze igitego n’akaboko mu mayeri

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO