Ntidukwiye kwiheba ngo ni uko habonetse imibare mishya y’abanduye - Tom Close

Dr Muyombo Thomas wamenyekanye mu muziki nka Tom Close yaburiye Abaturarwanda bitewe n’ibihe barimo by’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi ababwira ko badakwiye kwiheba bitewe n’imibare mishya y’abanduye itangazwa buri munsi.

Tom Close, uretse kuba akora umuziki ubusanzwe ni umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Uyu muhanzi wize n’ubuganga yagize ubutumwa agenera abafana be byumwihariko n’Abanyarwanda muri rusange.

Muri ubwo butumwa yagize ati “Ntidukwiye kwiheba ngo ni uko habonetse imibare mishya y’abanduye Koronavirus. Ni ikimenyetso cy’uko inzego zacu zirimo gukora neza dukomeze tuzigirire icyizere.”

Mu bandi batanze ubutumwa harimo n’umuhanzikazi Butera Knowless ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kina Music.

Yagize ati “Ndi mu rugo kandi ndizera ko namwe muri mu rugo. Ni umwanya mwiza wo kwita ku bacu.”

Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 (lockdown), inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cyo gukurikiza izo ngamba ho iminsi 15 ku gihe cyari giteganyijwe.

Ni ukuvuga ko izo ngamba zizageza ku cyumweru tariki ya 19 Mata 2020, saa tanu n’iminota 59 z’ijoro.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO