Nubwo Manchester United igeze aho umwanzi ashaka gusa igomba kwisobanura na Liverpool isa nk’intare yakomeretse

Shampiyona y’Ubwongereza igeze aho rukomeye ndetse kuri ubu hateganyijwe umukino karundura ugomba guhuza ikipe ya Manchester United na Liverpool aho amakipe yombi yatangiye nabi shampiyona.

Ikipe ya Manchester United kuri ubu iri ku gitutu gikomeye kuko itarabasha gutsinda umukino n’umwe muri shampiyona aho ifite amanota 0 ndetse ikabamo n’umwenda w’ibitego 5.

Ku rundi ruhande ariko ikipe ya Liverpool nayo ntabwo yatangiye neza kuko kugeza ubu nayo ifite amanota abiri gusa aho imikino yayo ibanza uko ari ibiri imaze kuyinganya.

aya makipe afatwa nk’ayibigwi mu gihugu cy’Ubwongereza yaba Liverpool ndetse na Manchester United bagiye gukina umukino wo kuri uyu mugoroba aho buri kipe yose yifuza amanota 3 kugirango igarure icyizere mu bakunzi bayo.

Ikipe ya Manchester United iherutse gusinyisha umukinnyi Casemiro aho yaguzwe amafaranga akabakaba miliyoni 60 z’ama Pound ndetse agiye no kuba umukinnyi wa gatatu uhembwa amafaranga menshi mu ikipe ya Manchester United.

Kugeza ubu Casemiro aje muri Red Devils aho aguzwe kugirango abashe gukemura ikibazo kigaragara mu kibuga hagati ndetse akaba agiye no kongera imbaraga mu gufasha ubwugarizi gukomera no kwihagararaho mu gihe bugarijwe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.