Iyo atankura mu byaha sinari kwibukwa ’Mike’ mu buhamya bukubiye mu ndirimbo...
- 13/02/2023 saa 08:56
Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika Papa Francois kuva yatorerwa kuyobora Kiliziya Gotolika mu myaka 10 ishize yakomeje gutangazwaho ibintu binyuranye cyane cyane aho bamwe bagaragazaga ko hari byinshi atandukaniyeho n’abandi benshi bamubanjirije ndetse bigashingira ku myitwarire ye ijyanye n’Isi y’uyu munsi.
Kuva yasimbura nyakwigendera Benedigito uherutse kwitaba Imana uyu mushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika yatangiye kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru binyuranye cyane cyane mu bikorwa bye byo kuvugira ababayeho mu buzima bubi cyangwa abahura n’ingaruka z’intambara mu bihugu byashegeshwe nazo.
Pope Francois yakunze gusura Ukraine ndetse agakora ubuvugizi ngo intambara ihagarare.
Pape Francois yakunze kugaragara mu bikorwa by’ubuvugizi bigamije kugarura amahoro ku Isi cyane cyane akavugira abaturage bari mu makuba ndetse ni umwe mu bihutiye gutangaza ko hakwiye ibiganiro by’amahoro mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya dore ko iyi ntambara imaze umwaka irimbanyije.
Kuva yatangira kuyobora Kiliziya Gatolika yabaye Papa wa mbere ubashije gusura igihugu cya Iraq ndetse yakunze kugaragaza ko amadini adakwiye gusubiranamo ngo amwe yishyire imbere ahubwo avuga ko bose bakwiye kugira ibyo bahururaho ndetse niyo mpamvu yafashe umwanzuro akagirira uruzinduko mu gihugu cya Iraq kandi ari igihugu gishingiye ku mahame ya Islam.
Papa Francois yagiriye uruzinduko muri Iraq ku nshuro ya mbere ahura n’Abasilamu.
Uyu mushumba kandi afatwa nk’umwe mu bayobora Kiliziya Gatolika ariko wagiye arangwa n’ibikorwa byo kwicisha bugufi nyuma yo kugaragara asoma ibirenge by’umutegetsi muri Sudanin y’Epfo.
Papa Francois yicishije bugufi ubwo yasomana ibirenge by’umutegetsi muri Sudani y’Epfo.
Icyakora n’ubwo avugwa atyo hari n’abandi badahwema kumunenga ku mpamvu zinyuranye aho hari abavuga ko hari byinshi yagiye atandukira ku mahame n’amatwara ya Kiliziya Gatoloka ayoboye kugeza ubwo hari n’abakunze guhwihwisa ko ashobora kwegura.
Nyuma y’ibi bihuha byo kwegura umwe mu bba Cardinal bakomeye cyane i Roma witwa Muller yatngaje ko kwegura kwa Papa bidashoboka ndetse ahamya ko aramutse yeguye ubumwe Kiliziya Gatolika ifite uyu munsi bushobora gukendera.
Ubusanzwe bivugwa ko Pope Francois ariwe mu Papa wa Mbere wabashije kuba mu Isi igezweho kandi y’ikoranabuhanga ndetse bivugwa ko yandika neza ndetse akavuga indimi zigera ku munani ndetse akaba akunda zose kuzinyuzamo ubutumwa agenera abatuye Isi mu gihe afite ibyo kubatangariza ndetse iki gihe yifashisha imbuga nkoranyambaga ze.
Kuva intambara ya Ukraine n’u Burusiya Papa Francois yagerageje kuvugana na Putin asaba ko habaho ibiganiro by’amahoro nubwo bitigezwe bigerwaho.