Nubwo guhura n’abana be ari imbonekarimwe Kanye West yitabiririye umukino wa Baseball hamwe n’imfura ye

Kanye West yitabiriye umukino wa Baseball ari kumwe n’imfura ye North West ndetse bigaragara ko bishimye cyane bikomeye.
Kanye West ni umwe mu baraperi bakomeye cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse nubwo yakunze mu minsi ishize kwibasirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kuri ubu yagaragaye ari kumwe n’imfura ye North West.
North West w’imyaka 9 y’amavuko yashyigikiwe na Papa we Kanye West aho aba bombi bari ku ishuri uyu mwana yigaho riherereye muri Calfonia.
Mu mafoto anyuranye byagaragaye ko uyu mugabo yari yishimanye bikomeye n’imfura ye ubwo bari kumwe.
Kugeza uyu munsi kuba Kanye yari kumwe n’umukobwa we byagaragaje ko umubano we n’abana uhagaze neza nubwo Kanye akunda gushinja nyina w’abana Kim Kardashian kutamuha uburenganzira busesuye ku bana be.