Nubwo iminsi ihinyuza intwari Tiago Silva w’imyaka 38 we akomeje gusaba amasezerano mashya muri Chelsea avuga ko agishoboye

Myugariro ukomoka mu gihugu cya Brazil ariwe Thiago Silva nubwo afite imyaka 38 y’amavuko akomeje gusaba ikipe ya Chelsea kumwongerera amasezerano mashya dore ko ayo afite agomba kurangira mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Thiago Silva mu mukino aheruka mu kibuga ikipe ye ihanganye na Crystal Palace yakambakambye mu kibuga ndetse afatisha umupira amaboko bituma bamwe batangira kuvuga ko ashaje akaba akwiye kuruhuka icyakora we yabiteye utwatsi ahamya ko agishoboye gukina.

Tiago Silva bivugwa ko yirinze kugira icyo atangaza ku masezerano ye mashya muri Chelsea gusa ngo yamenyesheje ubuyobozi bw’ikipe ye ko yifuza kumenya ibijyanye n’akazoza ke.

Biravugwa ko uyu mugabo ku myaka ye 38 y’amavuko yasabye Chelsea guhabwa amasezerano mashya ngo ubusabe bwe bushobora kubahirizwa vuba.

Thiago Silva avuga ko nubwo bwose akuze gusa ngo aracyafite byinshi byo gukora kandi ngo yiteguye kurushaho gukina neza muri Chelsea.

Bivugwa ko Silva yifuza gukomeza gukina ndetse agaca agahigo ko kugeza ku myaka 40 agikina umupira w’amaguru nk’uko uwahoze ari umukinnyi mugenzi we muri PSG Zlatan Ibrahimovic yabikoze.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO