Nyabarongo yica uyizaniye abimukira 22 bapfiriye mu nyanja hafi ya Libya ubwo bageragezaga kujya I Burayi

Abaturage b’abimukira bagera kuri 22, bivugwa ko bakomoka mu gihugu cya Mali, bapfiriye mu Nyanja hafi y’inkengero za Libiya ndetse umuryango wa UN watangaje ko abo bimukira barohamye bakicwa n’amazi y’inyanja nk’uko byatangajwe na bamwe barokotse.
Abaturage b’abimukira 22, bakomoka mu gihugu cya Mali, bapfiriye mu Nyanja ku nkengero za Libiya.
Abarokotse uru rupfu nibo batangaje amakuru yose ajyanye n’urupfu rwa bagenzi babo.
Ishami rya UN ryita ku mpunzi n’abimukira, OIM, ryavuze ko izi mpunzi zari zimaze mu mazi iminsi igera ku icyenda mu mazi, abarokotse ni 61, bose bakomoka muri Mali, batabawe n’abasirikare ba Libiya barinda inkengero z’amazi.
Umuvugizi mukuru w’ishami ryita ku mpunzi n’abimukira ariwe bwana Safa Msehli, yavuze ko abo bimukira bahagurutse ku itariki ya 22 Kamena 2022 aho bavaga mu mugi wa Zuwara, muri Libiya hafi y’urubibi rwa Tuniziya, mu bwato bw’imbaho.
Kugeza uyu munsi igihugu cya Libiya cyabaye icyambu cy’abimukira bajya ku mugabane w’Uburaya kuva mu mwaka wa 2011,nyuma y’aho Mohamar Kadhafi wahoze ari Perezida w’iki gihugu yishwe n’ingabo za OTAN.