Nyampinga w’u Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto yizihije isabukuru y’amavuko

Nyampinga w’u Rwanda 2022, Miss Nshuti Divine Muheto yizihije isabukuru y’amavuko ndetse uyu mukobwa niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u nyuma yo gusimbura Miss Grace Ingabire wari usanganywe iryo kamba.
Ubusanzwe Miss Muheto yabonye izuba kuwa 21 Ukuboza mu mwaka wa 2003 ndetse yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u 2022 ahagarariye intara y’Uburengerazuba.
Nshuti Divine Muheto uri mu batsindiye guhagararira Intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda ndetse iri rushanwa ryatangira yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera uburanga bwe.
Muheto Divine yatoranyijwe mu bakobwa icyenda batsinze mu guhitamo abahagararira u Burengerazuba mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Rubavu kuwa 30 Mutarama 2022.
Ndetse nyuma uyu mukobwa byarangiye ariwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 aho yagenewe ibihembo binyuranye birimo n’imodoka.
Umuryango mugari wa Genesis TV umwifurije isabukuru nziza y’amavuko.