Nyampinga wa Afurika y’Epfo 2022 Ndavi Nokeri yashimiye mugenzi we R’Bonney Gabriel nyuma yo kwegukana Miss Universe

Nyampinga wa Afurika y’Epfo 2022 Ndavi Nokeri yashimiye bikomeye mugenzi we R’Bonney Gabriel wegukanye ikamba rya Miss Universe nyuma yo kwegukana ikamba ndetse hari n’abandi benshi baboneyeho guha ubutumwa bukomeye uyu mukobwa nyuma yo kwitwara neza.

Kuva Miss Universe R’Bonney Gabriel yakwegukana ikamba yatangiye guhabwa ubutumwa bwo kumushimira n’abantu banyuranye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane bagenzi be bari kumwe muri iri rushanwa.


Nyampinga wa afurika y’epfo Davi Nokeri yashimiye mugenzi we nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Universe.

Muri abo bamwifurije intsinzi nziza harimo na Nyampinga wa Afurika y’Epfo Davi Nokeri aho mu magambo ye yagize ati:Nejejwe no kugushimira bikomeye kuba wabashije kwegukana ikamba rya Miss Universe.

Uyu mukobwa yakomeje ashimagiza mugenzi we avuga ko kuba yegukanye iki gihembo yari abikwiye kandi ko agiye kurushaho kuba indashyikirwa mu buzima bwe.

Nokeri kandi yakomeje atangaza ko yishimiye bikomeye kubona yarabashije kuza mu bakobwa 16 babashije guhatana muri Miss Universe ndetse akomeza gushimira buri umwe wabashije kumuba hafi no kumushyigikira mu rugendo rwe.

Uyu mukobwa yakomeje kuvuga ko ubunararibonye yakuye muri Miss Universe ngo ari ikintu gikomeye adateze kuzibagirwa mu buzima bwe.

Mu magambo ye yakomeje agira ati:Nishimiye bikomeye kuba naritabiriye irushanwa rya Miss Universe ndetse ni ikintu cyiza numva ntazibagirwa mu buzima bwanye.

Nokeri yatangaje ko arimo kwitegura kugaruka mu gihugu cye cy’amavuko dore ko iri rushanwa ryaberaga muri New Orleans.

Miss R’Bonney Gabriel niwe wegukanye ikamba rya Miss Universe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO