Nyampinga wa leta ya Alabama muri Amerika yapfuye ku myaka 27

Zoe Sozo Bethel wari Nyampinga wa 2021 wa leta ya Alabama yitabye Imana. Ni nyuma y’impanuka yagize agakomereka ku gice cy’ubwonko.

Nyuma y’iminsi mike yitabwaho n’abaganga nyuma yo gukora impanuka, uyu mukobwa Zoe Sozo Bethel byarangiye apfuye.

Urupfu rwe rwabaye ku wa 18 Gashyantare, Umuryango we watangaje byeruye urupfu rwe kuri uyu munsi babinyujije ku rukuta rwa Instagram.

Gusa amwe mu makuru y’impanuka ye yagiye hanze mu minsi itambutse. Uyu Zoe yari atuye muri leta ya Miami ari naho yakoreraga mu gihe cy’urupfu rwe.

Ubwo uyu mukobwa yakoraga impanuka nibwo umuryango we wagiye ku mbuga wandika umusabira ku bakunzi be amasengesho kubera iyo mpanuka yari yakomerekeyemo.

Ubwo butumwa bwari burimo amagambo agira ati: “Zoe yakoze impanuka ku wa kane nijoro, yagize ikibazo ku bwonko ubu ari muri ‘coma’.”

Gusa ntibyabujije ko abaganga bamukurikiranaga bya hafi bavuze ko kuvurwa bitashoboka ndetse ko igihe gisigaye ari gito akava mu mubiri.

Amakuru y’urupfu rwe ubwo yageraga hanze zimwe mu nshuti ze zirimo abo biganye ndetse nabo bakoranaga bafashe umwanya bamwifuriza kuruhukira mu mahoro babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Itsinda rifite mu nshingano gutegura ibyo birori bya Nyampinga wa Alabama muri Amerika naryo ryafashe umwanya ribinyujije ku mbuga nkoranyambaga rimugenera ubutumwa bumusezeraho mu cyubahiro.

Ubwo butumwa bwagiraga buti:

"ku wa 18 Gashyantare, 2022 isi yabuze umwamikazi" Ubu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Instagram.

Bongeye kugaragaza ubutumwa bwuje agahinda gakomeye bagira bati: "hamwe n’umutima uremereye turatangaza urupfu rw’inshuti nziza yacu na Nyampinga wa Alabama Zoe Bethel.

Yabaye urumuri kuri ino si twakomerekejwe no kubura umuntu w’agaciro akaba n’umugore mwiza cyane. Ruhukira mu buntu n’urukundo by’Imana".

Andi mafoto ya miss Zoe Sozo Bethel

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO