Nakataraza azakazana!Umuhanzi Davis D yatangiye kwambara imyambaro y’abagore...
- 20/01/2023 saa 13:28
Hashize iminsi havugwa inkuru y’uko Diamond yaba yararongoye Zuchu mu ibanga rikomeye, Gusa nyina w’uyu mukobwa yaciye amazimwe ndetse avuga ko atazigera amufata nk’umukwe.
Diamond Platnumz washinze inzu ya WCB ifasha abahanzi barimo na Zuchu, Hari hashize iminsi bivugwa ko aba bombi baba barakoze ubukwe mu ibanga rikomeye.
Nyina ubyara Zuchu, Khadija Omar Abdallah Kopa we yavuze ko atifuza kubona Diamond nk’umukwe gusa ko yiteguye undi mugabo wese warongora umukobwa we.
Mu kiganiro na Mbego TV yagize ati:" Umugabo wese uzifuza gufata ukuboko umukobwa wanjye ariko utari Diamond, Uwo ntakibazo azantera dore ko nkeneye n’umukwe, Gusa iby’uko bakoze ubukwe byo ni inkuru nshya, Kuko umukobwa wanjye ntiyigeze ashyingirwa, ntabwo ari mu rukundo ndetse nta mugabo n’umwe aranyereka."
Nubwo nyina wa Zuchu ahakana urukundo rw’aba bombi, Ni kenshi Diamond yagaragaye ari kumwe n’uyu mukobwa bishimanye ndetse bakagirana n’ingendo zo hanze y’igihugu.
Khadija, Nyina wa Zuchu
Si ibi gusa kuko mu kwezi k’Ukwakira 2022, Zuchu yahaye Diamond impano y’umukufi ushushanyijeho isura ye, ufite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu by’Amashilingi ya Tanzania, Diamond nawe yaje kumuha imitako yo mu menyo ya zahabu.
Umukufi Zuchu yahaye Diamond
Ni kenshi bakunze kugaragara nk’abakunzi
Zuchu na Diamond i Paris
Zuchu na Diamond bagiranye ibihe byiza nubwo bivugwa ko badakundana