Nyiri akarimi kabi yatanze umurozi gupfa!Nicki Minaj yitendetse ku munyamakuru wamubeshyeye ko akoresha ibiyobyabwenge

Umuraperikazi ukomeye Nicki Minaj yamaze kujyana mu nkiko umunyamakuru wamutangajeho inkuru adafitiye gihamya akamusebya avuga ko akoresha ibiyobyabwenge.

Ubusanzwe amazina nyakuri ya Nicki Minaj yitwa Onika Tanya Maraj ndetse ni icyogere cyane mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akundwa n’abatari bake dore ko amaze igihe kinini mu muziki.

Gusa ibintu byaje guhindura isura ubwo umunyamakuru witwa Marley Green yamutangazagaho inkuru adafitiye gihamya agakwirakwiza ko uyu muraperikazi umaze kwigarurira imitima ya benshi ngo akoresha ibiyobyabwenge ku kigero gihanitse.

Inkuru dukesha TMZ ivuga ko uhagaririye Nicki Minaj mu mategeko witwa Judd Burstein yagejeje ikirego mu bucamanza ndetse ngo uyu munyamategeko wa Nicki Minaj yiteguye kugeza uyu munyamakuru ukorera inkuru kuri murandasi mu nkiko.

Uyu munyamakuru yagaragaye mu mashusho yo kuri murandasi asebya bikomeye Nicki Minaj nyuma gato yo kwibaruka umwana we w’imfura aho yasobanuraga ngo impamvu Nicki Minaj atagaragaza umwana we ngo ari uko yavukanye ubumuga.

Icyababaje Nicki Minaj cyane ni uko uyu munyamakuru yakomeje avuga ko impamvu umwana we yavukanye ubumuga ngo ari impamvu z’uko yakoresheje ibiyobyabwenge birengeje urugero bityo ngo bikagira ingaruka ku buzima bw’umwana we.

Kugeza ubu uwunganira Nicki Minaj mu nkiko yatangaje ko isura y’umukiriya we ngo yaharabitswe n’uyu munyamakuru ndetse ngo arifuza indishyi z’akababaro zingana n’ibihumbi $75.000

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO