Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Umunya Brazil ukina mu myanya y’imbere mu ikipe ya Paris Saint Germain byamaze gutangazwa ko atazongera gukandagira mu kibuga muri uyu mwaka w’imikino ndetse aya makuru yahamijwe n’ikipe ye ya Paris Saint Germain.
Aya makuru yamenyekanye ku munsi w’ejo ndetse ni umwaku ukomeye cyane kuko iyi kipe igomba gucakirana ku munsi w’ejo kuwa Gatatu na Bayern Munich mu irushanwa rya Uefa Champion’s League ndetse ni umusozi muremure iyi kipe igomba kurira kuko yatsindiwe mu rugo n’iyi kipe yo mu Budage.
Neymar w’imyaka 31 y’amavuko yavinikiye mu mukino wahuje Paris Saint Germain na Lille ndetse yahise avunika mu buryo bukomeye cyane ndetse nyuma yo kuvunika byemejwe ko uyu mukinnyi agomba kumara hafi amazi 3 cyangwa 4.
Nyuma yo kuvunika Paris Saint Germain mu itangazo yashyize hanze rigira riti: "Neymar Jr yagiye agira ibibazo byinshi by’imvune ku kuguru kw’iburyo mu myaka yashize.
Nyuma y’imyitozo ye ya nyuma yo ku ya 20 Gashyantare, abakozi b’ubuvuzi ba Paris Saint-Germain basabye ko hashyirwaho uburyo bwo kumuvura imitsi, mu rwego rwo kwirinda ibindi byago byinshi byakongera kumubaho mu gihe ataba avuwe neza.
Biteganijwe ko agomba kumara hanze mu gihe cy’amezi 3 ashobora kugera kuri 4 kugira ngo agaruke mu myitozo rusange ameze neza".
Neymar agomba kumara hanze y’ikibuga hagati y’amezi 3 cyangwa 4 kubera ikibazo cy’imvune.