Nyuma y’aho Diamond asomaniye na Zuchu ku karubanda biravugwa ko aba bombi bari mu rukundo ruhamye

Ku nshuro ya mbere aba bahanzi bombi baturuka mu gihugu cya Tanzaniya aribo Diamond Platinmuz ndetse na Zuchu bagaragaye basomaniara ku karubanda ndetse baca amarenga ko bari mu munyenga w’urukundo ruhamye.

Inkuru zijyanye n’urukundo rwabo zatangiye kuvugwa cyane ubwo aba bombi basohokanaga kuri Noheli y’umwaka ushize.

Ku munsi w’ejo taliki ya 29 Werurwe 2022 nibwo hasakaye ifoto yafashwe aba bombi barimo gukora amashusho y’indirimbo yabo bise Mtasubiri aho aba bombi bagaragaye barimo gusomana ku mugaragaro.

Mu mafoto amwe n’amwe hari aho bagaragara barimo gusomana ndetse ibi byatumye abantu benshi bemeza ko aba bombi bari mu rukundo ruhamye ndetse hashize iminsi itari mike ibinyamakuru byinshi muri Tanzaniya byandika inkuru nyinshi zikomeza kugenda zigaruka ku rukundo rwa Zuchu na Diamond gusa uyu mukobwa we akomeza kuvuga kubihakana akavuga ko Diamond ari Sebuja we ko iby’urukundo bitashoboka hagati y’abo.

Gusa aba bombi bakomeje kutagira byinshi batangaza kuri uru rukundo ariko inshuti zabo za hafi zirabihamya, gusa mu minsi ishize ubwo nyina wa Zuchu yaganiraga n’ikinyamakuru Wasafi TV, yabajijwe kuri aya makuru we avuga ko ntacyo ashaka kubivugaho gusa yavuze ko umukobwa we aramutse ari mu rukundo na Diamond yabashyigikira nk’umubyeyi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO