Nyuma y’aho ingabo za Ukraine zikubiswe inshuro muri Bakhmut hagiye kongerwa ingabo nyinshi kugirango rukomeze kwambikana

Nyuma y’aho bivuzwe ko ingabo z’u Burusiya zamaze gusatira bikomeye umujyi wa Bakhmut ndetse ingabo za Ukraine zigahunga kuri ubu Leta y’iki gihugu yatabngaje ko igiye kongera ingabo muri aka gace kugirange urugambo rukomeze kwambikana.
Kugeza ubu umwaka urihiritse u Burusiya buhanganye bikomeye na Ukraine mu ntambara yatangiye kuwa 24 gashyantare 2022 ndetse iyi ntambara yakjomeje kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi cyane cyane itumbagira ry’ibiciro ku isoko.
Bikomeje kuvugwa ko ingbo z’u Burusiya zikambitse mu Mujyi wa Bakhmut ndetse amakuru yakomeje kuvugwa ko ingabo za Ukrainer zikomeje gukubitwa inshuro zikayabangira ingata nyamara kuri uyu munsi havuzwe amakuru ko Ukraine yifuza kongera ingabo nyinshi muri uyu Mujyi kugirango zirusheho guhatana bikomeye n’u Burusiya bwa Putin.
Impuguke mu bijyanye na Polotiki mpuzamahanga zivuga ko bigoye kugirango iyi ntambara irangire ndetse abashishoza bavuga ko ari intambara ishobora gufata nibura imyaka igera kuri itatu ibihugu byombi birwana.