Platini yabwiye umugore we ko iyo barebanye aba umunyantege nke

Umuhanzi Nemeye Platini yabwiye umugore we Ingabire Olivia bamaze igihe kigera ku mezi abiri basezeranye ko iyo amurebye bimugira umunyantege nke.

Platini na Ingabire Olivia basezeranye imbere y’amategeko taliki ya 6 Werurwe 2021 naho kuya 27 uko kwezi basezerana imbere y’Imana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo uyu muhanzi ubusanzwe utazwiho kuvuga ibijyanye n’ubuzima bwe bwite ku mbuga nkoranyambaga yatunguye abantu kuri status ye ashyiraho amagambo ashimangira urukundo akunda umugore we Ingabire Olivia.

Ifoto imwe niyo Platini yashyizeho ari kumwe n’umugore we maze ayiherekesha akamenyetso ku mutima bishimangira ko yashakaga ku mubwira ko amukunda cyane.

Nyuma y’iyo yashyizeho indi y’umugore we yandikaho amagambo meza ashimangira icyubahiro n’urukundo amukunda maze nayo ayiherekesha amagambo ari mu gifaransa agira ati“ Je Suis Faible Quand Je te Vois “ bivuze ngo ndi umunyantege nke iyo nkureba.

Platini na Olivia ku itariki ya 06 Werurwe 2021 basezeranye imbere y’amategeko

Platini na Olivia ku itariki ya 20 Werurwe 2021 nibwo bakoze umuhango wo gusaba no gukwa

Platini na Olivia ku itariki ya 27 Werurwe 2021 basezerane imbere y’Imana

Platini yashimangiye ko iyo areba umugore we aba umunyantege nke

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO