Nyuma y’amezi ane abafana ba Arsenal barize nk’impinja ubwo batakazaga umwanya wa mbere mu ijoro ryakeye

Mu ijoro ryakeye ntabwo byari byoroshye kuko ikipe ya Arsenal yari yakiriye ikipe ya Manchester City bahanganiye shampiyona y’u Bwongereza ndetse umukino waje kurangira Arsenal ikuwe ku mwanya wa Mbere nyuma yo gutsindwa na Man City ibitego 3-1.

Arsenal kuri Emirates Stadium yatangiye ikina umupira mwiza kandi wo guhanahana ndetse na Man City byari uko gusa ibintu byahise bihindura isura ku munota wa 24 ubwo bwana Tomiyasu yakoraga ikosa agasubiza umupira inyuma maze ugafatwa na Kevin De Bruyne bikarangira ahise atsinda igitego gifungura amazamu.

Mu gice cya mbere cy’umukino Arsenal yaje kwihagararaho maze birangira yishyuye iki gitego ku munota wa 42 aho iki gitego cyabonetse kuri Penaliti gitsinzwe na Bukayo Saka ndetse kugeza iki gihe byari bigishoboka ku mpande zombi.

Mu gice cya kabiri ibintu byongeye guhindura isura maze umutoza Pep Guardiola aza gukora impinduka akura mu kibuga Mahrez wari wagowe cyane n’imikinire ya Arsenal maze yinjiza mu kibuga Akanji aho byatumye umukino utangira guhinduka maze ku munota wa 72 Man ity yongera gutsinda ikindi gitego.

Ni mu gihe kandi umutoza Mikel Arteta nawer yahise nyuma akora impinduka maze yinjiza mu kibuga Leandro Trossard gusa ntabwo byagenze uko yabyifuzaga kuko ahubwo ku munota wa 82 Erling Braut Haaland yatsinze igitego cya gatatu maze umukino urangira utyo.

Kugeza ubu kandi Arsenal yahise yisanga ku mwanya wa kabiri aho ifite amanota agera kuri 51 inganya na Manchester City yahise ifata umwanya wa Mbere kuko irusha Arsenal ibitego bigera ku 10.

Nyuma y’umukino umutoza Mikel Arteta yatangaje ko igikombe kigishoboka icyakora ahishura ko umukino batakaje wababaje cyane.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO