Nyuma y’igihe kinini yararuciye akarumira Arsene Wenger atangaje amagambo akomeye kuri Arsenal y’uyu mwaka

Umutoza Arsene Wenger yari amaze igihe kinini nta kintu na kimwe atangaza ku ikipe ya Arsenal yagiriyemo ibihe byiza ndetse uyu munyabigwi wayimazemo imyaka 22 yatangaje ko iyi kipe izatanga akazi gakomeye uyu mwaka.

Arsene Wenger yatoje Arsenal mu gihe cy’imyaka 22 kuko yageze muri iyi kipe mu mwaka wa 1996 aturutse mu gihugu cy’Ubuyapani.

Arsene Wenger yashyize atangaza ko iyo arebye imikinire ya Arsenal muri uyu mwaka yishimira cyane imirimo ya Mikel Arteta wanabaye Kapiteni ubwo izi nshingano yazihabwaga na Arsene Wenger nyuma yo kumugura amukuye muri Everton.

Arsene Wenger avuga ko igihe kigeze iyi kipe ikongera gukina Champions League ndetse ikongera kwerekana umupira mwiza wayo nkuko byahoze dore ko yahamije ko iyi kipe ifite abakinnyi beza kandi bakiri bato.

Nyakubahwa Arsene Wenger yatwaranye na Arsenal ibikombe bigera kuri bitatu bya shampiyona y’ubwongereza (Premier League) ndetse yanabashije kwegukana ibikombe bigera kuri 7 bya FA Cup ndetse mu mwaka w’imikino wa 2003/2004 ntabwo abenshi bazawibagirwa kuko uyu mutoza yafashije Arsenal kwegukana shampiyona idatsinzwe.

Arsene Wenger yahesheje Arsenal igikombe cya Shampiyona badatsinzwe muri 2003/2004

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO