Nyuma y’igihe kirekire arwaye "YVAN BURAVAN" ntakibarizwa mu isi y’abazima

Umuhanzi Yvan Buravan yamaze gusoza urugendo rwe rw’ubuzima aho byamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki 17 Kanama 2022 ko yamaze gushiramo umwuka.

Yvan Dushime Burabyo wakunzwe cyane ku izina ry’ubuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana nyuma yo kumara igihe ahabwa ubuvuzi mu gihugu cy’Ubuhinde aho yari yaragiye kwivuriza nyuma yo kuva mu gihugu cya Kenya uburwayi bwe bwarananiranye.

Urupfu rwe rwashenguye benshi mu bakunzi b’umuziki n’imyidagaduro muri rusange kuko yari inshuti ya benshi kandi yarangagwa no kwicisha bugufi ku bantu bose.

Abashinzwe inyungu z’uyu muhanzi nibo bemeje amakuru y’urupfu rwa Yvan wari ufite imyaka 27 gusa aho yari arwaye kanseri y’urwagashya.

Asize aciye uduhigo dutandukanye nko kuba ariwe muhanzi Nyarwanda wa mbere wegukanye igihembo cya Prix découvertes gitegurwa na RFI.


Abashinzwe inyungu za Buravan nibo bemeje amakuru y’urupfu rwe


Ni benshi bashenguwe n’urupfu rwa Yvan Buravan

Buravan yishimira igihembo cya Prix découvertes RFI 2018

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO