Nyuma y’imyaka 25 umuyobozi wa Netflix yeguye ku nshingano ze

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gicuruza ibiganiro na sinema kuri Netflix, Reed Hastings yeguye ku mirimo ye yari amazeho imyaka irenga 25.
Uyu mugabo yeguye nyuma y’uko hatangajwe izamuka ry’imibare y’abiyandikisha kuri uru rubuga mu mpera z’umwaka ushize, aho biyongereyeho miliyoni zirindwi.
Uyu mugabo Hastings azakomeza kuba umuyobozi w’icyubahiro wa Netflix. Ted Sarandos na Greg Peters, ni bo basigaye bayoboye uru rubuga.