Nyuma y’uko Meddy na The Ben bandikiranye amagambo akomeye kuri Instagram, byatumye abafana basuka hasi amarangamutima

Meddy na The Ben bibajijweho n’abantu benshi nyuma yo kwandikirana amagambo akomeye ku rubuga rwa instagram. Amagambo aba bombi bandikiranye yiganjemo kwibukiranya ibihe bigoye n’amateka asharira basangiye mu rugendo rwa muzika.

Meddy na The Ben ni abahanzi nyarwanda bakorera umuziki muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Mu buzima busanzwe ni incuti magara.

Aba bahanzi bongeye kuvugisha benshi nyuma y’uko hagaragaye amafoto yabo bari kumwe ndetse nta kindi benshi mu bafana bahise babasaba, Usibye ko bakongera gukorana indirimbo.

Aba bahanzi uko ari babiri baheruka kugaragara bari kumwe ubwo bari bahuriye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 ya The Ben.

Kuri ubu icyavugishije benshi, ni amagambo umuhanzi Meddy yandikiranye na The Ben ku nkuta za instagram zabo.

Mu ifoto Meddy yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram yayiherekeje amagambo akomeye cyane y’Icyongereza twashyize mu Kinyarwanda avuga ati: " Ni urugendo rurerure cyane twatangiranye ariko n’ubu turacyari kumwe, Nitwe turuzi! Imana ibane nawe iteka ryose muvandimwe The Ben."

Meddy yabwiye The Ben amagambo arimo ubutumwa bukomeye.

Nyuma yo kwandika aya magambo, The Ben nawe yaramusubije ati " Buri munsi ndota ijoro ryo kuramya no guhimbaza Imana ryabereye muri sitade Amahoro, Abanyarwanda bose baririmbana natwe bati " Koko u Rwanda rufite Imana". Imana yatugiriye ubuntu muvandimwe".

The Ben yasubije Meddy amagambo yuzuye inzibutso z’amateka akomeye basangiye

The Ben hamwe n’inshuti mu birori by’isabukuru yabaye tariki 9 Mutarama.

Nyuma yo kwandikirana aya magambo akomeye, yuzuye inzibutso z’amateka n’ubuzima busharira basangiye, benshi mu bakunzi b’aba bahanzi basutse amarangamutima yabo hasi.

Benshi berekanye ko bafite inyota yo kubona aba bombi bongera gukorana indirimbo ndetse birashoboka ko ubusabe bwabo bushobora kuzasubizwa vuba.

Twakwibutsa ko Aba bahanzi uko ari babiri bakoranye indirimbo "Lose Control "birashoboka ko hari ikindi kintu bahishiye mu gaseke abakunzi babo.

Reba "LOSE CONRTOL" ya Meddy na The Ben hano

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO