Nyuma y’uko Mutabazi Yves abonetse, Nyina umubyara yatanze ubutumwa bukomeye

Nyuma y’uko Mutabazi Yves wari umaze icyumweru aburiwe irengero ariko akaza kuboneka ku mugoroba wo ku wa mbere dusoje, Nyina umubyara yatanze ubutumwa bukomeye.

Umubyeyi wa Mutabazi Yves, Amina Grace, yashimiye abantu bose bababaye hafi kugeza uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball abonetse ku wa Mbere, mu gihe yari amaze icyumweru kirenga yaraburiwe irengero aho aba muri Emirati Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Mu butumwa umubyeyi we yanditse, yashimiye abantu bose bababaye hafi n’uruhare bagize kugira ngo Mutabazi Yves aboneke.

Ati “Mbikuye ku mutima, nshimiye Imana yo mu ijuru itajya ibeshya kuko yitwa Imana. Nshimiye kandi ubuyobozi bw’Ikipe ya Gisagara, ubuyobozi bwa Federasiyo ya Volleyball, Minisitiri w’Urubyiruko, ubuyobozi bwa Diaspora, ibitangazamakuru hirya no hino bitahwemye gukora icyo bigomba gukora n’igihugu muri rusange.”

Yakomeje agira ati “Uwiteka utazibagirwa imirimo twakoreye muri iyi si abahe imigisha, azabarengere ku munsi mubi. Nshimiye kandi abantu bose badufashije gusenga, abo nzi n’abo ntazi. Nsoje niringira ntashidikanya ko iyatangiye umurimo izanawusoza ku buzima bwa Mutabazi Yves. Murakoze.”

Mutabazi ufatwa nk’umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe muri Volleyball, yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu Nkuru afite imyaka 19. Yatwaye Shampiyona y’imbere mu gihugu ari muri APR mu 2014 mu gihe kandi yakiniye Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 21.

Uyu musore w’imyaka 27 yanyuze mu makipe atandukanye arimo REG na Gisagara VC.

Mu Ugushyingo umwaka wa 2021 yari yahawe igihembo na Madamu Jeannette Kagame nk’umwe mu rubyiruko rw’indashyikirwa mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe.

Yari yavuye mu Rwanda mu mpera z’Ugushyingo agiye muri Al Jazira SC yo muri Emirati Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Mutabazi Yves ni umwe mu nkingi za mwamba z’ikipe y’igihugu ya Volley Ball

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO