Nyirakuru wa Miss Nadia nawe yapfuye

Agahinda ni kose ku muryango wa Gatsinzi Emery n’umugore we Agasaro Nadia Farid Ishmael ubuze Sekuru na Nyirakuru mu minsi itanu gusa ikurikirana, aho kuri ubu na Nyirakuru yarasigaranye yitabye imana.

Ku itariki 15 Mata uyu mwaka, Genesisbizz yabagejejeho iby’urupfu rwa Sekuru wa Agasaro Nadia Farid Ishmael, umwe mu bantu b’ingenzi mu buzima bwe yarafite hafi, none hadaciyemo n’icyumweru cyimwe na Nyirakuru warusigaye yapfuye.

Mu butumwa bwuzuye ikiniga Agasaro Farid yashyize ahagaragara, yavuze ko ikibatsi cy’umuriro kiri kumwotsa mu mutima webitewe n’urupfu rwa Nyirakuru utihanganiye gusanga uwo yari yarakunze.

Yagize ati: “Mu kanya gato tumaze gushyingura Papa, tubabajwe n‘urupfu rwawe mama, ejo twaririraga Papa tutaziko nawe turi bukubure uyu munsi…”

Agasaro Farid wagowe cyane no kwakira igihombo cyo kubura abari ababyeyi be, yongeyeho ko nk’umugore mwiza Nyirakuru yabanje kureka bagashyingura mu cyubahiro umugabo we yarakwiye, hanyuma nyuma y’aho nawe akaba ahisemo gusanga urukundo rw’ubuzima bwe.

Mu magambo y’igifaransa Agasaro avuga ko bagerageje gufata mu mugongo Nyirakuru nyamara we amaso ye yibereye ku mana bucece, ndetse amushimira byinshi yamukoreye akiriho.
Nyirakuru na Sekuru wa Agasaro Nadia Farid bitabiye imana mu gihe kitanageze ku cyumweru

Nadia Farid avuga ko yagerageje kwihangana ariko atazi ikiri bumare aka gahinda yagize, nyuma y’uko na Nyirakuru yarasigaranye imana yahisemo kubahuriza aheza.

Agasaro Nadia Farid Ishmael na Gatsinzi Emery [Riderman] babana nk’umugore n’umugabo kuva muri Kanama 2015, nyuma yo gushyingiranwa bombi basanzwe bazwi mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda, aho uyu mugore we yari afite ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya ry’uwo mwaka, naho umugabo we azwi nk’umuraperi ukomeye muri iki gihugu.

Aba bombi kugeza ubu bamaze kubyarana umwana umwe w’umuhungu bise Eltad bisobanura ‘uwo Imana yishimira cyane,’ akaba yarabonye izuba ku wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2015.
Intandaro y’urupfu rwa Nyirakuru wa Agasaro Farid byavugwagwa ko yatewe n’uko yari afite agahinda kenshi kaje kumuviramo nawe kwitaba imana

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO