Nyuma y’umwaka akoze ubukwe ‘Gentil Misigaro’ yibarutse imfura

Umuhanzi w’Umunyarwanda uba Canada ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Gentil Misigaro yibarutse umwana w’imfura w’umuhungu we n’umugore we Mugiraneza Rhoda.

Muri iki gitondo taliki ya 4 Nzeri 2020 nibwo uyu muhanzi yabinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ari gushima Imana yamuhaye umwana w’imfura y’umuhungu yerekana n’amafoto ye.

Ati “Umwana w’umuhungu yavutse, buri kimwe ubu kirahindutse kuko isi yakiriye umuntu munini. Umutima wanjye urasendereye, ubuzima bwanjye bugize igisobanuro cyisumbuyeho kubera wowe muhungu wanjye. Papa na mama baragukunda.

Rhoda Mugiraneza uranshimishije, ndagukunda by’iteka. Mwarakoze kudusengera ndetse no kuduha impano n’ubutumwa.”

Gentil Misigaro yasezeranye imbere y’Imana na Mugiraneza Rhoda tariki 16 Werurwe 2019 bibera Kicukiro mu rusengero rwa New Life Bible Church rwari rwatijwe Restoration Church iyoborwa na Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu.

Nyuma y’ubukwe, uyu muryango wahise werekeza muri Canada aho n’ubusanzwe uyu muhanzi atuye ari naho bibarukiye imfura yabo.


Gentil Misigaro yishimiye kwakira imfura y’umuhungu


Umugore wa Gentil Misigaro ateruye imfura yabo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO