Nyuma ya AS Kigali Gasogi United nayo yikuye mu gikombe cy’amahoro ese byaba bihatse iki?

Inkuru yabaye kimomo ndetse abakunzi b’umupira w’amaguru batangira kwibaza byinshi ubwo ikipe ya AS Kigali ifatwa nk’ikipe y’Umujyi wa Kigali ndetse iyi kipe niyo yari yegukanye igikombe cy’amahoro giheruka gusa benshi batunguwe no kubona Gasogi United nayo yikura mu irushanwa.
Rimwe na rimwe usanga amategeko ashobora kwemerera ikipe runaka kwikura mu irushanwa ku mpamvu zinyuranye gusa igitangaje usanga amakipe amwe n’amwe ashobora guhitamo kwikura mu irushanwa kubera ikibazo cy’amikoro gusa kuri aya makipe yombi ntabwo ariko bimeze kuko usanga afite ubushobozi bw’ibanze.
Kugeza ubu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rizwiho gutegura amarushanwa make ku buryo amakipe adashobora kwitwaza ibijyanye n’imikino myinshi wenda ategurirwa ndetse kugeza ubu ntabwo impamvu nyamukuru yatumye aya makipe yikura mu irushanwa yari yamenyekana.
Kuri ubu Gasogi United ibarizwa ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda nyuma yo guhigika amakipe arimo AS Kigali na Rayon Sports ndetse intego nyamukuru y’iyi kipe bavuga ko bifuza gutwara igikombe cya Shampiyona.