Nyuma yo guca uduhigo dutandukanye muri ruhago Haaland igisekuruza cye kirimo kunugwanugwa

Erling Haaland ni umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza ndetse amaze kuyitsindira ibitego 14 mu mikino 9 harimo ibitego bibiri byo muri UEFA Champions League bikaba bikomeje guhwihwiswa ko akomoka mu bwoko bw’aba Viking.

Abantu benshi bakomeje kwibaza imvano y’uyu mukinnyi nyuma y’ ibikorwa by’akataraboneka akomeje kugenda agaragaza mu kibuga atsinda ibitego byinshi kandi byiza.

Erling Braut Haaland ubusanzwe akomoka muri Norway, akaba afite imyaka 22 y’amavuko yaje mu Bwongereza avuye mu ikipe ya Dortmund ibarizwa mu gihugu cy’ Ubudage.

Abatari bake barebye filime mbaramateka yiswe Vikings kurubu bakomeje guhuriza kukuvuga ko Haaland yaba akomoka mu gisekuruza cyabo banyaburayi bo mu Majyaruguru bamenyekanye nk’aba Vikings ahazwi nko muri Scandinavia bashingiye ku burebure budasanzwe ndetse n’ umuvuduko uteye ubwoba uyu mukinnyi yirukankaho mu gihe kingana n’ isaha imwe gusa.


Abahanga ndetse n’ abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi bahuriye ku kibazo bibaza k’ ibitego Erling Haaland ashobora kuzatsinda muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023,kugeza ubu Haaland yamaze kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Premier League mu kwezi kwa Kanama.


Erling Braut Haaland biranugwanugwa ko afite inkomoko mu muryango w’Aba Vikings bijyanye n’uburyo akomeje kwerekana imbaraga n’umuvuduko udasanzwe

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Mugabe murekezi hilary

    Umuntu abaye yifuza kubasaba akazi yabinyuza kuihe email

  • - GATETE Sam

    Murakoze cyane Kandi mujye mukomeza kudushakira amakuru nkayangaya . Nibyagaciro kubagira

  • - Emille

    Murakoze kutugezaho Aya makuru turabakurikirana cyane

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO