Nigeria ku gitutu nyuma yo gufunga urubuga rwa Twitter

Leta ya Nigeria ikomeje kotswa igitutu n’ibihugu bikomeye ku isi birimo Leta Zunze Ubumwe n’umuryango w’ubumwe bw’iburayi nyuma yaho ifatiye icyemezo cyo gufunga rurubuga rwa Twitter.

Mu itangazo abahagarariye ibyo bihugu muri Nigeria basohoreye hamwe bavuze ko kwambura abenegihugu uburenganzira bwo gutangaza uko bumva ibintu atari wo muti.

Nigeria yafashe iyo ngingo nyuma yaho sosiyete ya Twitter isibye ubutumwa Perezida Muhammadu Buhari yanyujije kuri urwo rubuga, isobanura ko ari ubutumwa bwari bunyuranye n’amategeko ndetse n’imikorere yarwo. Leta ya Nigeria ntiyavuze igihe iki cyemezo kizamara.

Abandi bagaragaje amakenga y’ihagarikwa ry’urwo rubuga barimo abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuze ko ibi bizatuma hari amakuru menshi abaturage batabona.

Ibarura rusange ryakozwe n’ikigo cyitwa NOI ryerekana ko abanya Nigeria bakoresha Twitter barenga miriyoni 39.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO